Umuhanzi w’icyogere mu muziki nyarwanda, Itahiwacu Bruce ukoresha amazina ya Bruce Melodie mu muziki, bwa mbere yabohotse umutima ahishura uko yakuranye agahinda gakomeye muri uru ruganda rwa muzika bamwita ‘Kinyusi’ aho kumwita amazina ye.
Iyo bavuze ‘Ikinyusi’, uhita wumva igikweto cyashaje kandi cyacitse ndetse cyanataye agaciro. Ku muntu wese wakinnye umupira akiri umwana iri jambo nta kuntu yaba atarizi. Wasangaga abana bakina umupira, ukumva bamwe baravuze ngo “uriya yazanye igikweto cy’ikinyusi”, mu kumvikanisha ko inkweto ze zishaje cyane.
Cyangwa se nk’igihe abantu barimo kugenda, ukajya kumva ukumva umwe aravuze ngo “Dore kiriya gikweto cy’ikinyusi cyashaje”. Hari n’abandi bana ku ishuri uzumva basererezanya bavuga ngo “Dore uriya yambaye igikweto cy’ikinyusi cyacitse”.
Ikinyusi ubundi mu magambo make ni igikweto cyashaje. Hanyuma Bruce Melodie we avuga ko kera agitangira muzika ye, abantu bajyaga bamwitiranya n’igikweto gishaje “Kinyusi”, akumva bimuteye agahinda gakomeye.
Mu mashusho mato yanyujijwe ku rukuta rwa Intagrama rwa 1:55AM, Melodie yagize ati: “Kera iyo umuntu yanyitaga Kinyusi narababaraga cyane, kandi Yanga niwe wajyaga abinyita nkajya numva agahinda karanyishe.
Ikinyusi ariko uracyumva?, ni igikweto cyacitse. Hanyuma ugaca ku muntu, ngo ni umufana wawe, yarangiza ngo ‘Kinyusi Melodie’, ibintu byanteraga agahinda gakomeye”.
Nubwo Melodie yahuraga n’ibyo bigeragezo, avuga ko bitigeze bimuca intege kuko yemera ko izina ari irikujije umuntu.
Agira ati: “Ariko ubu ngubu njyewe aho mpagaze, narabyemeye izina ni irikujije, ahubwo ngiye no kuzarishyira kuri Bio ya Instagram yanjye, nge nitwa Kinyusi Melodie kuko ntabwo bikintera ipfunwe n’isoni”.