in ,

Izigezweho ‘Uko natereswe n’umutinganyi’ – Ubuhamya (igice cya II )

Mu nkuru iherutse twatandukanye ndi kubagezaho uburyo natereswe n’umutinganyi ntazi ko ari we n’uburyo ubwo yampamagaraga akampa gahunda yo kubonana na we imbonankubone naje gutungurwa no kumukubita amaso ngasanga ari umuhungu.

Naje kugira ubwoba bwinshi ku buryo aho nari mpagaze, umutima wanjye watangiye kudiha…adatindiganyije yahise ambaza ikibazo mfite kuko na we yabonaga ko natangiye kumwibazaho cyane kandi ntamwishimiye …

Nahise musubiza vuba vuba kugira ngo atamenya ko ari we nibazagaho mubwira ko nta kibazo mfite ahubwo nifuza ko tuganira kubera ko hari ahandi hantu mfite gahunda mbere yo gutaha.

Muri ako kanya yahise ansaba ko twajya kuganira mu kabari bita Guiness kari haruguru y’Umurenge wa Rwezamenyo hafi y’ahahoze banki y’abaturage ambwira ko ari ko katabamo urusaku n’akavuyo k’abantu benshi mu masaha yose.

Mu kugenda yambwiraga ko nta kintu kimushimishije mu buzima bwe nko kuba tubonanye kuko yahoraga abisaba Imana, maze umutima wanjye urongera kudiha cyane kubera ko ntiyumvishaga na gato ukuntu umuhungu mugenzi wanjye ari kumwbira amagambo nk’ayo ansekera nk’usekera umukunzi we.

Tukigera muri aka kabari, yahise ambaza icyo kunywa n’icyo kurya mfata kugira ngo abitumize; nabanje kubitekerezaho, numva agize ati “ Willy erega wigira ikibazo uvuge ikintu cyose wifuza kurya cyangwa kunywa ndacyikugurira ariko tuganire birambuye.”

Nahise mubwira ko ndi bunywe Orange na Brochette ebyiri nuko na we ahita asaba ko bamuzanira Mutzig bagakora n’inkoko yokeje ariko ambwira ko yo turi buyisangire kuko atayimara ari wenyine.

Mu minota ibiri gusa amaze gutumiza ibyo turi bunywe, yahise ansaba ko nakwimuka ku ntebe nari nicayeho nkicara kuyindi yari imwegereye kugira ngo ndusheho kumva ibyo yashakaga kubwira.

Narikanze ngira ubwoba bwinshi cyane ariko ndiyumanganya ndamwegera musaba ko yabwira ibyo yashakaga kumbwira kuko nari mfite iminota mike gusa yo kuganira na we.

Yahise ankora ku rutugu asa nk’ushaka kunyagaza ndamwishikuza kuko ntari nzi ibyo yifuza musaba kumbwira icyo anshakira vuba kugira ngo nikomereza gahunda nari mfite muri uwo mwanya

Yahise agira ati “Ibyo ngiye kukubwira ntibigutungure njye ndakwikundira cyane ku buryo ari byo nashakaga kukubwira”.

Nkimara kumva iri jambo naratunguwe kuko numvaga wenda ari bumbwire nko ku bucuruzi, ku mwuga wanjye nkora n’ibindi.

Biracyaza…

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusambanyi bw’uwahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz bwateye nyirakuru kwiyahura

Dore uko Miss Vanessa yanyonze ikibuno(twerk) bigatera abasore kwivamo nk’inopfu