Izi ni zimwe mu mpamvu zikomeye zituma umugabo n’umugore(abashakanye) bacika ku gikorwa cyo gutera akabariro atari uko hari uwanze undi
Kugira ngo abantu bashakane ni uko baba bafitanye ibyiyumviro kandi bishimirana, gusa mu gushakana kwa bo nka nyuma y’imyaka 3 babana uba usanga hari bamwe batakinoza amabanga y’urugo cg banayanoza ugasanga bibaye rimwe mu cyumweru cg nacyo gishize bitabaye.
‘‘Hari impamvu nyinshi zituma abashakanye badakora imibonano mpuzabitsina. Impamvu ikomeye ni uko 50% biterwa n’imiterere y’umubiri’’.
Muri izo mpamvu harimo kuba igihe cyagera umugabo akaba atakigira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kugira imisemburo mike y’umubiri no kurangiza vuba, mu gihe umugore we ashobora kurwara indwara y’ubwoba imutera gutinya ikintu cyose cyakwinjira mu myanya ye y’ibanga, ndetse no kugabanyuka cyangwa no gushira kw’ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubushakashatsi bwerekanye ko nibura buri kwezi hagati ya 20% na 30% mu bashakanye baba batishimiye urushako rwabo kubera iki kibazo.
Zimwe mu mpamvu yagaragaje zitera uko kutishima harimo kuba hari abashakanye hagati yabo baba bafite imyumvire itandukanye kuri iyi ngingo, kubatwa n’indi mico irimo nko kwikinisha no kureba amashusho y’urukozasoni bikaba ari byo bibanyura kuruta gukora imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye, ndetse no kuba hari ababa badafite ubumenyi kuri iyi ngingo.
Abashakanye bafite iki kibazo bagirwa inama yo kukiganiraho bitonze kandi bari ahantu habaha kuvuga kuri iyi ngingo bisanzuye, ndetse bakabwizanya ukuri badatunganye agatoki ngo buri wese ashinje mugenzi we ibitagenda.