in ,

Iyumvire ubutumwa bukomeye Neymar yahaye Kylian Mbappe bagiye gukinana mu ikipe ya PSG

Mu masaha ya nyuma y’isoko ry’abakinnyi nibwo mu ikipe ya PSG hatashye inkuru nziza yuko umukinnyi Kylian Mbappe abaye umukinnyi wa PSG ku ntizanyo y’umwaka umwe, akaba azasinya amasezerano nyayo umwaka utaha kuri Miliyoni 180 z’amayero, Neymar jr nawe waguzwe n’iyi kipe muri iyi mpeshyi akaba umukinnyi uciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere uhenze ku isi yagize icyo abwira itangazamakuru kuri Kylian Mbappe waje amusanga muri iyi kipe nkuko tubikesha ikinyamakuru Le Parisien.

Nkuko yabitangarije le parisien ubwo yabazwaga kuri Kylian Mbappe yagize ati:”Mbappé est un grand joueur. C’est un jeune avec beaucoup de potentiel. J’étais content qu’il signe parce que je pense qu’il va beaucoup nous apporter.

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:” Mbappe ni umukinnyi ukomeye, n’umusore kandi ufite ubushobozi bwinshi mu mupira w’amaguru. Nashimishijwe cyane no kubona aje mu ikipe yacu kuko ndizera ko atuzaniye byinshi dukeneye. Aya akaba ariyo magambo Neymar yatangarije itangazamakuru ku mukinnyi Kylian Mbappe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kugura Neymar na Kylian Mbappe ikipe ya PSG yamaze kumvikana n’undi munya Brasil ukomeye(inkuru irambuye

Umutoza wa Real Madrid Zinedine Zidane yasutse amarira atagira ingano abantu barumirwa(Impamvu na Video)