in ,

Iyumvire uburyo Jose Mourinho yongeye kuriza buri mufana wa Manchester United

Mu gihe mu bafana ba Manchester United  abana na banyina barizwa nuko  Jose Mourinho yerekeza ikipe yabo mu rwabayanga nyamara bari bamwitezeho amakiriro ,ubu uyu mugabo ukomoka muri portugal yongeye kubakora mu jisho kuva havugwa ko ashaka gukora mu mufuka w’iyi kipe akagura umukinnyi wa Atletico Madrid gusa bamwe batangiye kwiyamira bavuga ko n’ubundi ubwugarizi ashaka atazabugeraho ari uko aguze abakinnyi benshi.

Image result for José María Giménez de Vargas
José María Giménez de Vargas

Inkuru yongeye kubabaza cyane bamwe mu bakunzi ba manchester United ni uvuga ko Mourinho yifuza gutanga akayabo k’ama EURO  ari hejuru ya miliyoni 65 (€65m) kuri Jose Gimenez,José María Giménez de Vargas ni umunya Urguay ukina yugarira mu ikipe ya Atletico Madrid ,ndetse ikirenze kuri ibyo inzobere mu mupira wa spain yamaze kubwira Skysport ko iyi kipe y’i Madrid izaca amananiza amashitani atukura kuko ntagitutu iriho cyo kugurisha umusore wayo,ikirenze kuri ibi ariko bamwe bavuga ko Manchetser yazize kugura abakinnyi maze guhuza umukino wayo binanira umutoza Jose .

 

Ntabwo ari ibyo gusa ariko …..

Ubu Manchester United ifite amanota 15 ni iya munani yizigamye igitego kimwe rukumbi.Nyuma yuko ibyo Jose yari yitezweho i Old Trafford bisa n’ibiri kumwigarama maze bamwe bakavuga ko championat ikiri  ku ntangiriro birasa naho abavuga ibyo batazi ko   umuhanga wo kurya arara akarabye ndetse ko kurya ni kare.

Kuri ubu inkuru ihindisha iri guhindisha  umushyitsi bamwe mu bafana ba manchester united ni iyandiswe na telegraph ndetse na ESPN ivuga ko uyu mugabo agiye gusezerera abakinnyi 8 bose maze akabasimbuza kugira abashe kubaka ikipe imunogeye

Image result for manchester united 2016 team

Marcos Rojo, Matteo Darmian, Phil Jones, Bastian Schweinsteiger, Morgan Schneiderlin, Michael Carrick, Memphis Depay na Ashley Young bari mu bo Mourinho ashobora gusimbuza mu gihe igura n’igurisha ryaba ritangiye ndetse kandi ngo ntabwo byahagararira aho kuko uyu mugabo ngo ashaka kwerekana ko akiri Special one bityo akaba yarabwiye n’abakinnyi nka Henrikh Mkhitaryan, Chris Smalling, Daley Blind na Anthony Martial kuzamura imikinire yabo.

Image result for mourinho
Mourinho

Mu gihe bamwe barira ko Pogba yaguzwe akayabo maze ibitego bigakomeza kubura i old Trafford ,ntabwo José Mário dos Santos Mourinho Félix afite gahunda yo gukoresha abakinnyi yaguze nabo yasanze ashaka intsinzi ahubwo arashaka gukora impinduka zose zishoboka kugira izina rye rikomeze kutsimbatara muri ruhago

Zlatan Ibrahimovic w’imyaka 35 biravugwa ko nawe ashobora mu mashitani atukura naramuka akomeje kudatanga umusaruro,Zlatan yatangiye atsinda ibitego 5 mu mikino itanu gusa byahise bikama kuko ubu mikino 11 aheruka gukina yatsinzemo igitego kimwe gusa.

Image result for zlatan
Zlatan

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ukuri ku mubyibuho udasanzwe Rihanna agaragarana muri iyi minsi (+amafoto utazi)

Mubo Miss Teta Sandra yaraye yeretse ikimero cye ntabwo Derek bahoze bakundana yarimo (Dore uko yari yambaye )