in ,

Iyumvire uburyo Cristiano Ronaldo yatangiye kugenda nk’igisambo mu mugi kubera umukobwa (amafoto)

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid,Cristiano Ronaldo (Cr7) ari mu rukundo n’umukobwa witwa Georgina Rodriguez.

Nyuma yuko afotowe ari kumwe n’uyu mukobwa w’imyaka 21 ubwo bari ahitwa Disneyland París ,ubu yahinduye ingamba zo kuzajya agenda yihishe igihe agoye kumureba [ nk’uwibye] kugira itangazamakuru ritazongera kumuca iryera ari kumwe na Georgina.

Nk’uko ikinyamakuru Gazetta delo spolo cyabitangaje umunsi Cr7 afotorerwa i  Disneyland París Yari yambaye mu buryo ntawari kubasha kumumenya ku buryo bworoshye,Cr7 yari yambaye imyenda ifite ibara ry’umukara ndetse arenzaho ingofero atibagiwe amataratara afite ibirahure byirabura,ibi byose abikora kugira hatagira ikinyamakuru kimubona.

Yagerageje uko ashoboye kugira abashe kwiyoberanya ariko arafotorwa,kandi afotorwa ari gusomana urugwiro n’urukundo uyu mukobwa Cristiano Ronaldo with Georgina Rodriguez at Disneyland Paris

Cristiano Ronaldo with Georgina Rodriguez at Disneyland Paris

Kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru cyandikira i Madrid ,Diariogol arahamya ko uyu musore ubusanzwe ngo yajyaga kureba uyu mukobwa mu modoka ye ihenze  ,ariko kuri iki gihe kuko yanga ko yakongera gufotorwa n’itangazamakuru ngo agenda mu modoka isanzwe ya Renault Clio  maze akambara imyenda n’ubundi imusha atibagiwe ingofero n’amataratara  maze akagenda yinyorobetse akajya kureba  Georgina Rodríguez.

Diariogol iti” Urukundo rwa Cr7 na Rodríguez  rurajya mbere kuko  bahura kenshi kandi kuba baragaragaye mu itangazamakuru  ntabwo byawamije umubano wabo …..cyane ko n’ubundi uyu mwataka w’ikipe y’igihugu ya Portugal agenda mu modoka iciriritse (yagurwa n’abaturage basanzwe benshi) mu buryo bwo kwiyoberanya ariko akajya gusura uwo yikundira”

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba uko umustar w’umunyarwandakazi yambaye umwenda abantu bakavugishwa….. (VIDEO)

AKAGA KABAHO: Reba uko Umukobwa yafashe ku bugabo bwa R.Kelly mu gitaramo hagati (VIDEO)