in ,

Iyumvire ubugambanyi Zinedine Zidane yakoreye umukinnyi ukomeye atoza

james-rodriguez-angry

Zindedine Zidane umutoza w’ikipe ya Real Madrid amakuru dukesha ikinyamakuru AS cyo muri espagne aremeza ko uyu mufaransa yagambaniye umukinnyi ukomeye w’iyi kipe gusa aka kagambane ke kakaba kaburiwe impamvu.

Umukinnyi uhamya ko yagambaniwe na Zidane ni James Rodriguez umunya colombiya kuko mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru AS yatangaje byinshi byamubayeho bikanamubuza kuba yasesa amasezerano afitanye n’iyi kipe ngo yigire aho azahabwa umwanya wo kugaragaza impano ye.

Image result for JAmes Rodriguez angry in press conference

Mu magambo ye bwite James Rodriguez yagize ati:”Sinabura kuvuga ko umutoza wange yanyijeje ibitangaza ntazabona, mu gihe kigura n’igurishwa ry’abakinnyi, amakipe menshi yaranshakaga kandi nange nashakaga kwigendera gusa, uyu mutoza yanyijeje ko azambonera umwanya gusa nkuko bigaragara, nkina gake cyane, sinishimye kuko kwicara ku ntebe y’abasimbura bituma imikinire isubira hasi, ndashaka gukina nkeneye ikipe impa umwanya, ibaye Real Madrid byanshimisha cyane, gusa bitanakunze, muri ruhago bibaho, guhindura ikipe n’ibintu bisanzwe, icyangombwa nuko ujya aho wihishimiye gukina, ndatekereza ntashidikanya ko ibikombe nifuza gutwara, amateka nifuza kwandika byose nzabigeraho, haba muri Real Madrid cyangwa n’ahandi hose nakwerekeza“.

Aya magambo yuzuye amaganya ku mwana nkuyu ntawutayumva ngo abure kumugirira impuhwe, gusa ibi ni nko gukangura amakipe amukeneye yanamushatse kuva kera ariyo Manchester United, Chelsea Fc na Arsenal byakomeje kumusaba ariko ikipe ikamwimana gusa bigoranye ko Real Madrid yamugumana muri uku kwa mbere kwegereje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Queen Cha yagaragaye mu myambaro ikurura abagabo (AMAFOTO)

Irebere uko impenure no kwikora ahadakorwa biri mu byaranze umunsi w’amavuko w’umuhanzikazi Fearless (AMAFOTO)