Neymar wavuye muri FC Barcelone kuri miliyoni 222 z’amayero yerekeza muri Paris Saint Germain,byabaje abafana,abayobozi ndetse n,abakinnyi ba FC Barcelone cyane cyane Lionel Messi wari waramwemereye n’impano idasanzwe.
Ikinyamakuru cyandikirwa muri Espanye Diario sport kibitangaza,Lionel Messi amakuru ya Neymar yo kuva muri Espanye amaze kuba menshi yemereye uyu munya-bresil kuzamukinira mu kibuga ku buryo yanamuhesha ballon d’Or ahanini uyu musore yagiye akurikiye muri PSG aho yari kumuha coup franc nyinshi ndetse na penalty nyinshi byaba ngombwa akajya amuha na assists nyinshi kugira ngo atsinde cyane.Ibyo yaba yarabimwemereye mbere y’umukino wa gishuti bakinnye na Juventus aho yatsinze ibitego 2 Messi ameze nk’ukina hagati kugira ngo Neymar yisanzure.
Neymar nyamara akaba yaranze iyo mpano ya Messi aho kuri ubu azahatana nawe ndetse na Cristiano Ronaldo mu gutwara Ballon d’or aho iya 2018 amahirwe menshi ari aya Ronaldo kubera gutwara Champions league.