Umukinnyi Neymar wakomeje kugarukwaho nibitangazamakuru byo ku isi yose bitewe nukuntu yahisemo guhindura ikipe ku buryo butunguranye, gusa abafana b’ikipe ya Fc Barcelona bakaba bamushinja kuba indashima bitewe nibyo bamuhaye byose ariko we akaba abasize. Si abafana gusa kuko n’umuyobozi ushinzwe kugura abakinnyi mu ikipe ya Fc Barcelona Joan Laporta akaba nawe yagize icyo abivugaho nkuko tubikesha ikinyamakuru AS.
Nkuko ibinyamakuru byo muri Espagne byakomeje bibikomeza Joan laporte yakomeje kwijujuta avuga ko Neymar yagaragaye nkumucanshuro ndetse atigeze agaragariza urukundo ikipe ya Fc Barcelona gusa amakosa akaba atari aya Neymar gusa kuko uyu mugabo yakomeje gutangaza ko nubuyobozi bubifitemo uruhare kuko iyo bukiza kwicaza uyu musore uyu mugabo ahamya ko atari kugenda gutyo gusa. Gusa andi makuru avuga ko ubuyobozi bw’ikipe bwari bumaze kugaragaza ikibazo cyo kubura uko bahemba Neymar, Messi na Suarez bityo bakaba barahisemo kurekura Neymar.