Mu mukino ufungura shampiyona y’Ubwongereza muri saison nshya ya 2017-2018,Arsenal yatsinzemo ikipe ya Leicester City ibitego 4 kuri 3 byaje ku buryo butunguranye aho ikipe ya The Gunners yaje gutsinda ibitego 2 mu minota ya nyuma byose by’abasimbura ari bo Aaron Ramsey ndetse na Olivier Giroud wabuze umwanya wa mbere nyuma y’igurwa rya Alexandre Lacazette.
Nyuma y’uwo mukino yakijije ikipe ya Arsenal gutangira nabi,Olivier Giroud aganira na Sky Sports nyuma y’umukino yemeje neza ko azaguma muri iyi kipe ya Arsenal nyuma y’aho amakuru menshi ava ku mugabane w’i Burayi yemeje neza ko atazemera umwanya w’ubusimbura dore ko n’amakipe menshi arimo Milan AC, Olympique de Marseille n’izindi zimushatse ariko akaba azeretse ko Arsenal ari yo kipe ye.