in ,

Iyumvire amagambo yo kwishongora Arsene Wenger yabwiye Alexis Sanchez abafana ba Arsenal bakumirwa

Kuri uyu wa gatandatu nibwo ikipe ya Arsenal yongeraga kwegura umutwe muri Champiyona y’ubwongereza aho yari imaze imikino ibiri iyitsindwa ariko ikaba yaragezeho igatsinda ikipe ya AFC Bournemouth ibitego 3-0 byatsinzwe na Danny Welbeck ndetse na Alexandre Lacazzete. Umukinnyi usanzwe aheka iyi kipe Alexis Sanchez akaba yarakinnye iminota 15 yanyuma, gusa ubwo Arsene Wenger yabajijwe impamvu atamubanjemo nkuko bisanzwe yasubije amagambo atangaza benshi.FBL-ENG-PR-ARSENAL-BOURNEMOUTH

Nkuko Wenger yabitangarije ESPN mu kiganiro bagiranye, uyu musaza yabajijwe niba impamvu atakinishije Sanchez ari uko hamaze iminsi havugwa amakuru yuko uyu musore yaba yariyongereye ibiro akaba ataraba Fit neza, Arsene Wenger yasubije ati:”No, he’s not fat. His fat percentage is under 10. You know how it is: when you don’t win, people find any problem for you. He is focused. He told me he is focused on the Premier League and on the Europa League. On top of that Chile had a bad experience as well. But he came back full of desire and ready to play“.

Tugenekereje mu kinyarwanda Arsene Wenger yagize ati:”Ntago yabyibushye nkuko bamwe babikeka. Urugero rwe rwo kubyibuha ruri hasi y’icumi. Murabizi kandi ko iyo umukinnyi amaze igihe adatsinda, abantu bahita babishakira impamvu yihuse. Ariteguye, kandi yanyemereye ko yiteguye gukinira ikipe ya mu bikombe byose turi guhatanira yaba Champiyona ndetse na Europa League. Nubwo bwose yagize ibihe bitari byiza n’ikipe ye y’igihugu ariko yagarukanye imbaraga zidasazwe ndabyizeye.”

Abagiranye ikiganiro n’uyu musaza bamunenga ko yabasubije atabitayeho ndetse ari no kuvugira kuri Telefone bityo akaba yanenzwe uku kwishongora.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba hano ibikorwa Zidane yaraye akoze ku mugoroba abantu benshi bakamutangarira(Video)

Kim Kardashian yishyize hanze yambaye imyambaro igaragaza imiterere y’imibiri y’abagore maze aterwa utwatsi na benshi (amafoto)