Umunya Brasil ufatwa nk’umukinnyi urusha abandi impano yo gukina neza umupira w’amaguru kuva isi yaremwa nkuko byemezwa n’abatari bake Ronaldinho Gaucho nawe ntiyatanzwe kugira icyo yibwirira mwene wabo banakinanye mu ikipe y’igihugu Neymar wavuye mu ikipe ya Fc Barcelona akerekeza muri PSG.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru El mundo deportivo umukinnyi Ronaldinho usigaye ari umuvugizi w’ikipe ya Fc Barcelona ubwo yabazwaga n’iki kinyamakuru icyo yavuga ku igenda ry’uyu mukinnyi yagize ati:”I can only tell him to follow his heart and be happy, to do things that his heart tells him.”
Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:”Icyo namubwira ni kimwe gusa ni ugukora icyo umutimanama we umutegeka kandi yishimiye.”
Benshi batangajwe naya magambo kuko bumvaga na Ronaldinho nawe ari bwunge mu magambo y’ubuyobozi bwa Fc Barcelona butahwemye gutuka Neymar.