in ,

Iyumvire amagambo akomeye cyane Cesc Fabregas yavuze kw’ikipe ya Arsenal akarakaza kandi akanakora ku mitima y’abafana bayo

Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Arsenal ndetse n’ikipe ya Chelsea mu mukino uheruka wa shampiyona,amarangamutima yongeye kuba menshi ku musore Cesc Fabregas wongeye guhura n’ikipe yakuriyemo ya The Gunners.

Nubwo abafana benshi batamureba neza kubera kuba yaravuye muri iyi kipe mu gihe yari imukeneye cyane dore ko n’ibihe byiza ikipe ya Arsenal iheruka nko kugera 1/2 cya Champions League,uyu musore yari kizigenza,nyamara we mu magambo yabwiye Sky Sports yatangaje ko agifitiye amarangamutima akomeye iyi kipe.

Yagize ati “Ndacyafitiye amarangamutima ikipe ya Arsenal kandi abantu benshi barabizi singombwa kubisubiramo.Ababifata nk’ibinyoma baribeshya cyane aribo.Ubwo nafataga icyemezo cyo kuva muri FC Barcelone muri 2013,Arsenal niyo kipe yabanje kunza mu mutwe,kandi ikipe ya FC Barcelone nayisabye ko yabanza guhamagara Arsenal iza kuyiha icyumweru cyo kuba bavuze niba koko bemera gukomeza ibiganiro.”

Ibintu abafana ba Arsenal bari bubifate mu buryo butadukanye kwumva ko hari amahirwe ko yagaruka muri The Gunners nyamara abayobozi bayo ntihagire byinshi babikoraho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Prince of comedy, impano nshya muri comedy nyarwanda

Inkuru Ishyushye-HAHISHUWE ko ari amafaranga yihishe nyuma gushwana kwa Neymar na Cavani (IMPAMVU)