Nyuma y’imikino ibiri ya Champiyona Real Madrid ititwara neza, kuko n’ejo hashize yaje kunganya n’ikipe ya Levante, ndetse n’umukinnyi Marcelo aza guhabwa ikarita utukura ku ikosa rikomeye yakoze, benshi bemeza ko Real Madrid itarimo Cristiano Ronaldo ari ikipe yandagaye, gusa siko abakinnyi b’iyi kipe babyemeza, ndetse Rutahizamu Karim Benzema mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akaba yagarutse kuri ruhago ndetse no kubakunzi bayo muri iyi minsi. Gusa amagambo yabivuzemo ntawe atatangaje.
Mu kiganiro uyu musore yagiranye na Televiziyo So foot yatangaje byinshi ku byerekeye umupira w’amaguru w’iki gihe anagaruka kw’ihagarikwa rye mu ikipe y’igihugu n’umutoza Didier Deschamps. Mu magambo ye bwite yagize ati:” Il n’y a plus d’amour du foot. Aujourd’hui, quand tu regardes une rencontre à la télévision, une émission ou un journal, on ne te parle plus que de statistiques. Le football, c’est secondaire, on oublie certains détails importants.Quand un attaquant ne marque pas dans un match, mais qu’il a crée plusieurs occasions, ça n’intéresse plus personne. Alors qu’un attaquant qui ne touche presque aucun ballon, qui n’est pas beau à voir jouer mais qui marque, on est là à tout le temps parler de lui. ’estime que le but du football c’est d’être beau à voir. Tu ne vas pas voir un match au stade ou tu ne t’installes pas sur ton canapé pour rester les bras croisés et ne pas prendre de plaisir.”
Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:” Nta rukundo rw’umupira w’amaguru rukibaho. Muri iki gihe iyo urebye umukino ku nsakazamashusho yawe, cyangwa se ikiganiro, cyangwa iyo usomye ikinyamakuru, baba bivugira ibarurishamibare y’umukino gusa. Umupira wa maguru wahawe umwanya wa kabiri, kenshi biyibagiza ibihe byingenzi byawuranze. Iyo rutahizamu adatsinze igitego ariko yaremye uburyo bwinshi bwo gutsinda ibyo ntawe ubyitaho, kandi wasanga hari nka rutahizamu utigeze anigaragaza mu mukino utagize icyo afasha bagenzi be, iyo atsinze igitego usanga abantu bose bari kumwirahira. Nge ntekereza ko umupira w’amaguru ari byiza kwishimira ibihe byose byawuranze tutagize aho tubogamira. Ntago wajya kuri Stade cyangwa ngo wicare munzu iwawe ureba umupira w’amaguru maze ushimishwe n’igitego gusa kandi umupira wose uba uryoheye ijisho.”
Ibi akaba aribyo uyu musore yatangarije abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose bitangaza benshi.