in

Iyobokamana: Ese imperuka y’isi izaza ryari? Sobanukirwa

Nawe ujya wibaza iherezo ry’isi ndetse n’igihe imperuka izabera? Twifashishije inyandiko z’idini y’Abayehova kugirango usobanukirwe kuriyi ngingo.

Icyo Bibiliya ibivugaho

Kugira ngo tumenye igihe imperuka y’isi izazira, tugomba kubanza gusobanukirwa uko Bibiliya ikoresha ijambo “isi.” Ijambo ry’ikigiriki kosmos ryahinduwemo “isi” rikunze gukoreshwa ryerekeza ku bantu cyane cyane abadakora ibyo Imana ishaka (Yohana 15:18, 19; 2 Petero 2:5). Hari igihe ijambo kosmos ryerekeza ku bintu byo mu isi muri rusange.​—1 Abakorinto 7:31; 1 Yohana 2:15, 16. *

Imperuka y’isi ni iki?

Imvugo ngo “imperuka y’isi” iboneka muri Bibiliya nyinshi kandi nanone ishobora guhindurwamo ngo “iherezo rya gahunda y’ibintu” (Matayo 24:3). Iyo mvugo ntiyerekeza ku irimbuka ry’umubumbe w’isi cyangwa abantu bose ahubwo ryerekeza ku iherezo ry’ibintu biri mu isi.​—1 Yohana 2:17.

Bibiliya yigisha ko “abakora ibibi bazakurwaho, ariko abiringira Yehova bo bazaragwa isi” (Zaburi 37:9-11). Iryo rimbuka rizaba mu gihe cy’“umubabaro ukomeye,” uzarangirana n’’intambara ya Harimagedoni.​—Matayo 24:21, 22; Ibyahishuwe 16:14, 16.

Ese imperuka y’isi izaza ryari?

Yesu yaravuze ati “naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:36, 42). Yongeyeho ko imperuka izaza mu buryo butunguranye, ni ukuvuga ‘igihe tudatekereza.’​—Matayo 24:44.

Nubwo tutazi umunsi n’isaha izaziraho, Yesu yaduhaye ‘ikimenyetso’ gikubiyemo byinshi cyangwa uruhererekane rw’ibintu byari kugaragaza ko turi mu minsi ya nyuma y’iyi si (Matayo 24:3, 7-14). Bibiliya ivuga ko ari ‘igihe cy’imperuka’ cyangwa ‘iminsi y’imperuka.’​—Daniyeli 12:4; 2 Timoteyo 3:1-5.

Ese imperuka y’isi nirangira hari ikintu kizasigara?

Yego. Umubumbe w’isi nta ho uzajya kuko Bibiliya ivuga ko ‘itazigera inyeganyega kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose’ (Zaburi 104:5). Nanone isi izaba yuzuye abantu nk’uko Bibiliya ibisezeranya igira iti “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (Zaburi 37:29).

Source: jw.org

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: umusore ararira ayo kwarika nyuma yo kurarana n’indaya ikamucucura.

KNC Yari Yivuganye Umunyamakuru Ubwo Yamubazaga Niba Aba Perezida B’amakipe Babetinga (Betting) Ngo Batsindwe (Video)