Icyamamare muri sinema nyarwanda, Bahavu Jeannette yagiye gusaba lift kuri moto maze abamotari baramwangira.
Ni amashusho uyu mudamu yagaragayemo, aho yari yihinduranyije yigize nk’umukene udafite amafaranga yo gutega maze asaba lift (abasaba ko bamutwara ariko nta mafaranga abahaye) abamotari barayimwima.
Ayo mashusho bayashyize kuri shene ya YouTube ya Jeannette n’umugabo we, Ndayikengurikiye Fleury.
Ni amashusho yafashwe mu ibanga rikomeye kuko abamotari abenshi yasabaga ko bamutwara bakamugeza ku bitaro bya Masaka ariko nta mafaranga afite, abenshi bakabyanga gusa hari uwamwemereye kumutwara gusa nawe yahise amuha ibihumbi 5 Frw kuko yari yemeye kumutwarira ubuntu.