in

Iyo bitinze birapfa! Abakunzi ba shampiyona y’umupira w’amaguru bari bategereje inkuru yaho bazajya barebera imikino batengushywe

Umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Rwanda Premier League ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA] izajya yerekana iyi shampiyona wari uteganyijwe ku munsi w’ejo, wasubitswe.

Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru “Rwanda Premier League”, ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 yagombaga gusinyana amasezerano y’umwaka umwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyatsindiye isoko ryo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

Gusa uyu muhango wasubitswe kuko amasezerano ataramara gutunganywa neza yimurirwa mu cyumweru gitaha.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League, yabwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru ko nubwo byasubitswe ariko bitazarenza ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha adasinywe.

Ati “twarumvikanye igisigaye ni ugusinya, harimo gutegurwa amazezerano, ikiriho ntabwo bizaba muri iki cyumweru ariko ntabwo bizarenza ku wa Kabiri.”

Yakomeje avuga ko basinyanye amasezerano yo kwerekana shampiyona no kuyogeza kuri Radio za RBA.

Ati “ni ukogeza kuri radio n’amashusho yaba kuri televiziyo n’ibindi.”

Agaruka ku mafaranga bazahabwa no kuba nta bandi basabye, yagize ati “twumvikanye amafaranga agera kuri miliyoni 380. Oya nta bandi basabye. ”

Nyuma y’umwaka umwe basinyanye, mu gihe RBA yabyemera, Rwanda Premier League amasezerano yazongerwa kuko bo barabyiteguye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Haaland yahise aba akana! Amafoto ya Haaland ari kumwe n’umusore upima metero zirenga ebyiri akomeje gusetsa abatari bake nyuma yo kubona ukuntu Haaland yari yabaye nk’akana gato (AMAFOTO)

Iyo bitinze birapfa! Abakunzi ba shampiyona y’umupira w’amaguru bari bategereje inkuru yaho bazajya barebera imikino batengushywe