Bamenya asobanuye byose byihishe inyuma y’imodoka yahawe Bahavu Jannette.
Mu kiganiro umukinnyi wa filime nyarwanda Bamenya yagiranye n’umwe mu banyamakuru ba hano mu Rwanda yasobanuye ibijyanye n’imodoka yahawe Bahavu Jannette.
Yavuze ko kugira ngo batange iriya modoka habayeho amatora hagati ya bagize sinema bose bari bitabiriye biriya birori byo gutanga ibihembo, ndetse avuga ko hari abagiye bitora ubwabo muri bariya bari bahanganiye igihembo nyamukuru, avuga ko nawe ubwe yitoye.
Ndetse avuga ko iriya modoka byamubabaje kuba yarahawe undi muntu kuko yagiyeho amafaranga ye, bivuze ko ashobora kuba ari umwe mu batanze amafaranga menshi.
Ndetse yavuze no ku makuru yavuzwe ko ariwe wagiye kurega muri RIB, yisobanuye ko atari we wagiye kurega ahubwo ari RIB yamuhamagaye, ntago yari azi ibijya mbere.
Gusa yashyizemo akantu ko kwiyemera agira ati ” nabwiye inshuti yange ko iyo baza kuma iriya modoka nari kurara nyikuyemo amapine n’anayitwitse kubera ko ntayo nashakaga”.