Abashoferi b’amakamyo ndetse n’abakora umwuga w’uburaya baratungwa agatoki mu kongera ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, ubuyobozi bw’Akarere bukaba buvuga ko bwafashe ingamba zikomeye zo kwita kuri ibi byiciro harimo no kubaganiriza.
Akarere ka Kirehe gafite abaturage 5010 banduye virusi itera Sida bafata imiti.
Ubuyobozi buvuga ko ubwandu bushya kuri ubu bwiganje mu mirenge ya Nyamugari, Kigarama, Kigina, Kirehe na Gatore yose ikora ku muhanda uva Rusumo ku mupaka ukagera Ngoma.
Bamwe mu batuye n’abakorera ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, bavuga ko abashoferi b’amakamyo bari mu batiza umurindi ubwiyongere bwa Virusi itera Sida muri aka gace.