in

Iyo abyutse ahita yirukira mu kiyaga cya Kivu ashaka kwiyahura! Nyamasheke hadutse indwara y’amayobera iri gufata abana b’abakobwa biga ku kigo cy’amashuri cya Mushungo

Mu karere ka Nyamasheke u murenge wa Kirimbi mu kagari ka Nyarusange haravugwa uburwayi bw’amayobera buri gufata abana b’abakobwa biga mu kigo cy’amashuri cya Mushungo.

Umwana uri gufatwa n’iyi ndwara ari guhita yitura hasi ubundi akavuga amagambo menshi ayasukiranya avuga ko adashaka kwiga gusa yabyuka agahita yirukira mu kiyaga cya Kivu ashaka kwiyahura.

Umuyobozi w’iki kigo avuga ko abanyeshuri batacyiga kuko isaha n’isaha baba biteze ko hagiye gufatwa undi. Mu bamaze gufatwa n’ubu burwayi, barenga 16.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko, basuye iki kigo ndetse abafashwe n’ubu burwayi bakaba bajyanwe kwa muganga kugira ngo harebwe ikiri kubitera.

Umunyeshuri ufashwe n’iyi ndwara abyuka afite imbaraga ashaka kwiyahura ku buryo iyo batamufashe yahita yiyaka ubuzima.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Saa tatu z’ijoro ku giti cy’inyoni habaye impanuka y’imodoka yishe umugore wari uri kuri moto imutwaye mu mapine

Yakuyemo akarenge hakiri kare: Ikipe y’i Kigali yikuye muri Shampiyona igitaraganya