Abafana ba Real Madrid ntibongeye kwishimira na gato iruhutswa ridashira ry’Umunya porutigari Cristiano Ronaldo, kuko nyuma yo kwegukana igihembo cya FIFA Best player of the year batarongera kumubona mu kibuga, ngo anigaragaze nkuko akenshi iyo amaze guhembwa, umukino akina agaragazamo ubwitange bwinshi.
Ibi byagarutsweho mu bitangazamakuru bitandukanye, nyuma yaho Zidane umutoza wa Real Madrid yatangaje urutonde rw’abakinnyi bari buze gukina umukino wo kwishyura na Fc Seville mu gikombe cy’umwami, aho ndetse n’umunya croitia Luka Modric nawe ataribube agaragara kuri uyu mugoroba.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne abafana batandukanye ntibishimiye iri ruhutswa ry’uyu mukinnyi wa mbere ku isi muri uyu mwaka, bitewe nuko amaze igihe adakina, gusa umutoza Zinedine Zidane akaba ategerejwe mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’umukino kandi ntakabuza akaza kuba asubiza iki kibazo.