Mu gihe ikipe ya Manchester United mu mikino iherutse gukina uko ari ibiri yose yayitsinzwe,hakomeje kwibazwa niba ari ubushobozi buke bw’umutoza cyangwa ubw’abakinnyi bahenze yaguze bakaba barananiwe gukora icyabazanye,abakinnyi bakanyujijeho muri iyi kipe biciye mu mugabo ubahagarariye Paul Scholes

Paul scholes yagize ati:”Ndakeka ko Mourinho akeneye gukomeza ikipe ye cyane cyane hagati mu kibuga bitewe nuko Paul Pogba waguzwe akeneye abantu bari ku rwego rumwe nawe akaba abona umuti ntahandi wava uretse mu ikipe ya Real Madrid ku bakinnyi 2 Toni Kroos na Luka Modric , iki gitekerezo Mourinho akaba yagisamiye hejuru bitewe nuko aba bakinnyi bose yabanye nabo muri Real Madrid kandi babanye neza akaba yumva aguze aba basore yatwara buri kimwe cyose“.