in ,

Iyi ni inkuru y’incamugongo n’agahinda ku bafana ba Chelsea fc

Nyuma y’ibihe byiza ikipe ya Chelsea fc imaze mo igihe kurubu inkuru dukesha Chelsea TV, mu kiganiro yagiranye na Antonio Conte nyuma y’imyitozo yoroheje y’abakinnyi, iravuga ko umukinnyi Diego Costa umunya espagne w’imyaka 28  ashaka kwerekeza mu gihugu cy’ubushinwa kubwizo mpamvu atari kwitabira ibikorwa bimwe na bimwe by’ikipe, ndetse ibi bikaba byarongeye guhamywa nuko uyu musore yabeshye abaganga ko arwaye umugongo, mbere y’umukino wa Leicester City bityo bamara kumupima bagasanga uyu musore ari muzima ntakibazo afite.

Image result for diego costa

Andi makuru ava mu ikipe mw’imbere aremeza ko uyu musore yabonye offer mu bushinwa yo kugurwa Miliyoni 80 z’amapound, ubundi akazajya ahembwa miliyoni 30 z’amayero ku mwaka, agahita aba umukinnyi wa mbere ku isi wazajya ufata agatubutse.

Gusa mu kindi kiganiro umutoza wa Chelsea Fc Yagiranye na Skysport yatangaje ko amakuru ya Diego Costa yo kwerekeza mu bushinwa ntayo azi, ndetse ko niba ahari ko ntayo ubuyobozi bw’ikipe bwari bwamugezaho. Inkuru kandi itugezeho mukanya y’ikinyamakuru thesun.co.uk iravuga ko ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu bushinwa bwashyizeho itegeko ry’uko nta kipe izajya ikinisha abanyamahanga barenze batatu muri 11 babanza, ibi nabyo abakinnyi bo ku mugabane w’iburayi bashakishwa n’amwe mu makipe yo mu bushinwa bakaba batangiye gusa nk’abacika intege zo kwerekeza ahantu bazahembwa gatubutse ariko batabanza mu kibuga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urutonde rw’abakinnyi 20 bafite agaciro kurusha abandi ku isi (amafoto)

Irebere amafoto y’umuhango wo gutabariza umwami Kigeli V Ndahindurwa