in

Iyapfuye ntawutayiryaho! APR FC yamaze gusinyisha umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports wayihetse umwaka ushize

Ikipe ya APR FC ikomeje gukora ibintu byayo mu ibanga yamaze gusinyisha umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports wigaragaje cyane umwaka ushize.

Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’abatoza bayo bagomba kuyifasha umwaka utaha w’imikino, amakuru ahari avuga ko ku munsi wejo ku cyumweru ari bwo bazaba bageze hano mu Rwanda gutangira akazi basinyiye.

YEGOB twaje kumenya ko nubwo aba batoza bataragera hano mu Rwanda ariko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gusinyisha myugariro Ndayishimiye Thiery wafashije cyane Kiyovu Sports umwaka ushize w’imikino isoza iri ku mwanya wa kabiri.

APR FC Kandi biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo izatangira gutangaza kumugaragaro abakinnyi yasinyishije ndetse nabo igomba kwirukana batigaragaje muri uyu mwaka ushize yatwayemo igikombe cya Shampiyona.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sport yakomoje kubyo kuba APR FC igiye gukinisha abanyamahanga

Ibihugu 10 bya mbere bifite abagabo bagira imyanya y’ibanga miremire iyo yafashe umurego kurusha abandi