Imyaka yari ishize irenga 10 kuva ubwo Cristiano yanyuraga mu bihe nkibyo arimo ubu. Biragusaba gusubira inyuma za 2009 kureba igihe uyu mukinnyi w’igihangange yamaze adatsinda igitego bikagera ku mikino itandatu yose nkuko biri kumubaho iyi minsi.
Biragoye kumva Cristiano Ronaldo amara imikono irenga ibiri, itatu nta gitego. Gusa kugeza ubu imikono imaze kuba 6, uyu rutahizamu wabiciye bigacika atazi uko mu izamu hasa.
Uyu mugabo ufite Ballon D’or 5 amaze imikono 6 atareba mu izamu, harimo 5 yo muri champiyona ndetse n’undi 1 wa FA Cup bakinnyemo na Midlessbrough maze aza kurata Penaliti.
Dore urutonde rw’imikino itandatu irangiye Cristiano afatsinze igitego muri uyu mwaka wa 2022.
Uyu rutahizamu amaze imikino 3 abanza ku ntebe yabasimbura ariko akaza kujya mu kibuga asimbuye. Izi nshuro uko ari eshatu yaje mu kibuga asimbuye, umukino warangiraga Manchester united igabanye amanota. Iyi mikino yose Cristiano yananiwe guhindura umukino.
Umutoza wa Manchester United Ralf Rangnick yatangaje impamvu asigaye yicaza Cristiano ku gatebe rimwe na rimwe. Ku mukino wa Burnley, iminsi itatu gusa nyuma y’isabukuru y’amavuko y’uyu rutahizamu, umutoza yatangajeko Cristiano hari zimwe mu nshingano adakora neza kandi zimwe zisaba imbaraga.
Ronaldo uzwiho gukora imyitozo myinshi no guhora ari muri ‘forme’, akora igishoboka cyose kugirango ahore abe ari rutahizamu wa mbere kandi akagerageza guhangana n’abandi bari kuzamuka. Ikaba ariyo mpamvu rimwe na rimwe atishimira kuba yasimbuzwa cyangwa ngo asimbure.
Ronaldo kandi yanenzwe kuba yararase penaliti yari gutuma ikipe ye itsinda midlesbrough mu irushanwa rya FA Cup.
Mu gihe ibintu bikomeje kutaba byiza kuri Cristiano mu bwongereza, mugenzi we bahangana ibihe byose Lionel Messi we birasa nkaho yubuye umutwe mu ikipe ye ya Paris Saint Germain.
Umuntu yakwibaza ati akamaro ka Cristiano muri Manchester United ni akahe kugeza ubu? amakuru kandi avuga ko uyu rutahizamu ashobora kuva muri iyi kipe. Gusa byose bizaterwa nuko azitwara umukino k’uwundi.
Yaguma muri iyi kipe cyangwa akayivamo, uyu rutahizamu w’imyaka 37 birasa nkaho atakiri umwe wa mbere wahigaga itsinzi hasi hejuru.
Ku bafana bari bamenyereye ko Cristiano ahindura umukino wenyine, iyi season ya 2021-2022 iri kubabera mbi, bamwe bakaba bari kwizera ko batangiye kubona iherezo ry’umwe mu bakinnyi beza babayeho ku isi.