in

Iyahigaga yahiye ijanja: Ikipe ya APR FC nyuma yo kwishimira imikino 50 idatsindwa mu isura nshya y’ikipe isanzwe

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC imaze gutsindirwa i Musanze ni ikipe ya Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 17 wa Primus National League.

Ikipe ya APR FC kugeza ubu itozwa n’umutoza ukomeye Adil Mohammed ikomeje kwibazwaho cyane n’abakunzi b’iyo kipe n’abakurikiranira hafi umupira w’u Rwanda bitewe n’umusaruro nkene ikomeje kugira mu mikino yayo nyuma yo kwishimira imikino 50 (benshi bemeza ko ari 49) badatsindwa muri iyi shampiyona.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mutaramai zinjira muri Gashyantare habaye umukino wahinduye byinshi ku makipe yo muri PNL  dore ko ikipe ya Mukura VS itari yaritwaye neza mu mikino ibanza yatsinze ikipe ya Apr Fc 1-0  mu mukino wakinwe mu minsi ibiri itandukanye bitewe n’ikibazo k’imvura nyinshi yaguye bigatuma umukino usubikwa. Nyuma y’uyu mukino bakinnye na Mukura, bakurikijeho ikipe ya Rutsiro batsinze mu buryo butabagoye bitewe n’uko urwego rw’aya makipe rutandukanye cyane. Nyuma yo gutsinda bakurikijeho ikipe ya Gicumbi nayo yagoye iyi kipe mu mukino watanzwemo igitego cya penaliti  yatsinzwe na Lague Byiringiro abakinnyi ba Gicumbi batemeye gusa umukino warangiye ari ibitego 2-0.

Mu gipimo iyi kipe yari ifite uyu munsi ni umukino bakinnye na Musanze aho iyi kipe ya Musanze n’ubwo yaje kugira ibyago umukinnyi wayo Nyandwi Saddam agahabwa ikarita itukura ntibyayibujije gutsinda ikipe ya APR FC mu minota y’inyongera, igitego cyatsinzwe na Amran Nshyimiyimana ku ishoti rikomeye yashose rikajya mu izamu.

Hari ibimenyetso byinshi mu mikinire y’iyi kipe aho uburyo buremwa bw’ibitego ni uburyo abataka basatira izamu bwagabanutse biakaba biri gutuma iyi kipe itari kwitwara neza.

APR FC iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 37 ikurikiwe na Kiyovu Sports yatsinze umukino wayo yahuyemo na AS Kigali.

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tuganire: Ese Kiyovu Sports bayibye igitego cyangwa habayeho uburangare? (Videwo)

“Nishimiye ko ndi mu rukundo n’inshuti yanjye magara….” – Nana mu ijuru rito na fiancé we