in

Itsinzi ya APR FC yaraye ibonye kuri Azam FC, yagize ingaruka ku mukino wari kuzayihuza na Rayon Sports muri shampiyona

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wari utegerejwe tariki 14 Nzeri 2024 wigijweyo kubera ko tariki 13 Nzeri aribwo APR FC igomba kwakira Pyramids Fc mu mukino ubanza w’ijonjora rya 2 muri Caf Champions League.

APR FC yageze mu ijonjora rya kabiri isezereye Azam FC yo muri Tanzaniya nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 i Kigali muri stade Amahoro, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1 kuko mu mukino ubanza Azam FC yari yatsindiye APR FC muri Tanzania igitego 1-0.

Kugeza ubu ntiharamenyekana amatariki umukino wa Rayon Sports na APR FC uzakinirwaho.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Shampiyona y’u Rwanda yakinwe umunsi wayo wa 2 Mukura VS ikomeza gushyira mu rujijo abakunzi bayo

Imigenzo bakoze yabaye imfabusa! Azam FC yikanze amarozi maze ikora imigenzo yatangaje abari muri sitade Amahoro – VIDEWO