in

Itsinda Just Family riri mu mbaraga zihambaye zo kuzamura umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga

Abasore bagize itsinda rya Just Family bari mu mbaraga zihambaye nyuma yuko bashyize hanze amashusho y’indirimbo zabo zitandukanye zagiye zishimisha abafana b’umuziki nyarwanda benshi. Abagize itsinda rya Just Family nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye nka harabura iki, hummer, mureke agende, nashiriyemo ndetse ubu bakaba bafite n’indirimbo nshya bise “NZASARA” bakorewe na Producer Fayzo bateganya no gushyira hanze amashusho mu gihe cya vuba.

Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye na manager wa Just Family ariwe Kayumba Darius uzwi ku kabyiniro ka MWENE K yadutangarije ko bafite gahunda yo gushyira hanze indirimbo ziri ku rwego rwo guhangana ku isoko ryo muri afurika y’iburasirazuba (EAC) ndetse no ku ruhando mpuzamahanga. Akaba ari muri urwo rwego bateguriye abafana b’umuziki nyarwanda indirimbo nyinshi bateganya gushyira hanze mu bihe biri imbere harimo n’amashusho y’iyi yitwa “NZASARA”.

Kayumba Darius a.k.a MWENE K akaba ari Manager wa Just Family
Just Family na manager wabo ubwo bari kuri TV10

Kanda hano ubashe kumva indirimbo nshya ya Just Family bise “NZASARA

Just Family – NZASARA

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Just Family – NZASARA

Oda Paccy yabaye iciro ry’imigani kubera ishyano yakoze