Abasore bagize itsinda rizwi nka “Baume and Khaliban” barimo gutegura album hamwe na producer wabo Basta a.k.a DJ B ukorera muri studio yabo ariyo Baume & Khalifan Record label usanzwe ubatunganyiriza indirimbo z’amajwi.
Nyuma yaho aba basore bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bise Mi nafurahi, ubu barimo gutegura amashusho y’indi ndirimbo nshya barimo gutunganya muri iyi minsi nayo ikazaba ari imwe mu ndirimbo zizaba ziri muri uwo muzingo barimo gutegurira abakunzi b’umuziki nyarwanda. Amashusho y’iyo ndirimbo azagera hanze mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka.
Mu kiganiro YEGOB yagiranye n’aba basore babiri bagize itsinda Baume & Khaliban, badutangarije ko nyuma yuko abafana babo batangiye kubagaragariza urukundo rw’ibihangano byabo abenshi bakaba bakomeje no kubita abanyamahanga kubera urwego rwo hejuru ibihangano byabo bikoranywe ibi bikaba byarabateye imbaraga zo gukora cyane kugirango barusheho guteza imbere umuziki nyarwanda mu rwego rwo guhatana n’ibindi bihangano by’abandi bahanzi mpuzamahanga. Ni muri urwo rwego aba basore bagiye gushyira hanze amashusho y’indi ndirimbo nshya izanasohoka ku muzingo barimo gutegurira abafana babo n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange. Mu rwego rwo kuba hafi y’abafana babo, Baume & Khaliban barateganya gutegura ibitaramo mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.
Kanda hano ubashe kureba amashusho y’indirimbo Mi Nafurahi ya Baume & Khaliban
https://www.youtube.com/watch?v=irxZPsiRvOY&feature=youtu.be