Mu bukwe bw’umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi Yannick Mukunzi n’umugore we Iribagiza Joy, ababyinnyi bo mo gihugu cy’u Burundi babyinnye karahava ndetse banakoma ingoma mu buryo butangaje.
Ubu bukwe bwabaye kuri iki cyumweru tariki 8 Mutarama, Yannick Mukunzi asezerana na Iribagiza Joy mu mategeko, basusurukijwe n’itorero ryaturutse i Burundi mu mbyino zashimishije abari bitabiriye ubwo bukwe kugeza aho Iribagiza Joy wari umugeni, yishimiye bikomeye aba bambyinnyi abakomera amashyi.
Dore videwo aho hasi: