in

Itike yo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi ishobora kuzigonderwa n’umugabo hagasiba undi

Itike yo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi ishobora kuzigonderwa n’umugabo hagasiba undi

Tariki 24 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports izakina umukino ubanza n’ikipe ya Al Hilal Benghazi uzakirwa n’iyi kipe yo mu gihugu cya Libya ariko iwakirire hano mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium.

Uzaba ari umukino ukomeye bitandukanye ni uko abantu benshi hano mu Rwanda bari babyiteze kubera uko bumvaga iyi kipe ya Al Hilal Benghazi ibiza byabaye iwabo bizaba byarayikomye mu nkokora ariko urabona ko ntacyo bibabwiye ahubwo bakaniye cyane.

Al Hilal Benghazi kugeza ubu yohereje abantu 2 hano mu Rwanda baje gutegurira iyi kipe ndetse no kumenya amakuru yose ya Rayon Sports bizahura. Aba bantu bamaze kumenya ko ikipe ya Rayon Sports ifite abafana ndetse ari nabo bagira uruhare mu gutsinda kwayo, iyi kipe yahise yandikira CAF iyisaba ko umukino ubanza bazawukina ntamufana uri muri Sitade ariko CAF ibabwira ko bidashoboka.

Amakuru twamenye ni uko Al Hilal Benghazi nyuma yo kumenya ko CAF yanze kwemera ubusabe bwabo, ngo itike ishobora gushyirwa ku mafaranga menshi kugirango bakumire abafana b’iyi kipe. Biravugwa ko itike yahasanzwe hose ngo ishobora gushyirwa ku bihumbi bitari munsi ya 30 kuko ngo nibo baba bafana cyane.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biravugwa ko umusore w’umunyarwanda wemera ko ari umutinganyi yoherejwe i Kigali avanwe muri Amerika kubera ibyaha yahakoreye

Hari gukusanywa miliyoni 50 kugira ngo umubiri w’umuhanzi nyarwanda uherutse gupfira muri Canada ugezweho i Kigali