in

Itike ya sezo y’ikipe ya Rayon Sports yashyizwe kuri Milliyoni 5 z’amanyarwanda

Kuri uyu wa gatanu nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateguye ikiganiro n’itangazamakuru kugirango hatangazwe kumugaragaro itike ya Sezo.

Umwaka ushize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye iki gikorwa cyo kugurisha amatike ya sezo kugirango habonwe amafaranga yo kwifashisha muri sezo yose. Umwaka utaha w’imikino itike ya menshi yari ihagaze Milliyoni 1, hari igura ibihumbi 500 ndetse n’ibihumbi 200.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ubuyobozi bwatunguye abantu nyuma yo gushyira ahagaragara ko itike ya sezo ya menshi ihagaze Milliyoni 5 z’amanyarwanda yahawe izina rya Gold. Iyi tike uzayigura azaba yemerewe guhabwa umwenda wose Rayon Sports izagurisha azajya ajyana n’ikipe mu mikino ya CAF Confederations Cup izakina ndetse azajya areba umukino wose iyi kipe izaba yakiriye muri Shampiyona ndetse n’uwo izaba yakiniye hanze.

Iyi tike uzayigura kandi azaba yemerewe guhabwa icyo kurya no kunywa mu gihe igice cya mbere kizajya kiba kirangiye ndetse azaba afite aho ashyira imodoka ye hazwi ndetse yicare ahantu he hihariye ndetse hemezwa ko uzaba yaraguze iyi tike ku munsi wa Rayon Sports (Rayon Day) azahereza Jesy umukinnyi bivuze ko azaba ari mu berekana abakinnyi kuri uwo munsi.

Andi matike hari iyagizwe Milliyoni 1 yahawe izina rya Siliva nawe azaba yemerewe kwicara muri VIP mu mikini ya Shampiyona ndetse hari n’itike ihagaze ibihumbi 500 naho ahasanzwe hose abazajya bahicara bazajya bagura itike bisanzwe.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubushakashatsi bwagaragaje ukuntu Abanyarwanda bakunda agasembuye ku rwego rwo hejuru

No hanze y’ikibuga arabitsinda! Haaland ari mu biruhuko na Miss Croatia, Ivana Knoll wamamaye mu gikombe cy’isi (AMAFOTO)