Abahanzi Wizkid na Davido babaye ibyamamare cyane kubera kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku isi biravugwa cyane ko muri iyi minsi baba barimo kuvugwaho umwuka mubi.
Aba bahanzi mumuri iyi minsi batarimo kuvuga rumwe bitewe n’amagambo bombi bagiye bandikirana biciye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhanzi Davido abicishije kuri Snapchat ye yagize ati: “Na ‘pon pon’ sound dey reign now ooo!!! No dey jonze!! All other sounds nah d least for now LMAO.” Nyuma y’amasaha make, Wizkid abinyujije kuri Instagram yagize ati: “U can’t hate on someone doing better than u in what u failed at! Learn and appreciate! Free ur mind from hate young kids and remember kids! Drink more water!! ”.
Iri teranamagambo hagati y’aba bahanzi b’ibyamamare bombi ryateje gusubiranamo no mu bafana babo ba hirya no hino ku isi nyuma yo kubona aya magambo akomeye bandikiranye ku mbuga nkoranyambaga.