in

Itegeko ryahaye Prince Kid amahirwe yakabiri naramuka yinaniwe azahita ajya gufungwa imyaka 5 atange n’ama-million yaciwe

Prince Kid afite iminsi 30 yo kugana urukiko rurenganura “Court of Appeal”, ntatabikora azafatwa afungwe imyaka 5. Ntabwo umwanzuro wagizwe itegeko bivuze ko agifite umwanya wo gusaba kurenganurwa.

Umwanzuro w’Urukiko Rukuru wemeje ko Prince Kid ahamwa n’ibyaha bibiri, rumukatira gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2 Frw. Ibyamuhamye ni ugukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

 

Icyaha kitamuhamye ni uguhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Umwanzuro wasomwe, ntabwo wagizwe itegeko bivuze ko agifite iminsi 30 yo gutanga ubujurire mu rukiko rukemura akarengane.

Iyi minsi 30 nishira adatanze ikirego mu Rukiko “Court Of Appeal” aho azagaragaza ko yarenganyijwe n’Urukiko Rukuru, azafatwa afungwe iriya myaka 5 anatange ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya afite impamvu zabimuteye! Umuhanzi Nizzo Kabosi yatangaje impamvu yafashe icyemezo cyo gushinga inzu y’umuziki

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ashengurwa n’ubuzima yagiriye muri APR FC