Itariki umubyinnyi Titi Brown yafungiweho ni nayo yafunguriweho, bivuze ko haciyeho imyaka ibiri afungiwe i Magererage akurikwiranweho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure nyuma biza kurangira agizwe umwere.
Titi brown akimara gusoka muri gereza, yasabye ko abamuri hafi bamuganiriza bakamwereka urukundo, kuko muri we afitemo ihungabana.
Yashimiye umwavoka we cyane ko yemeye kumuburanira nta mafranga ahagije Titi Brown afite, ariko agira ikizere ko azatsinda urubanza akajya hanze agakorera amafaranga akamwishyura.
Titi Brown kandi yashimiye ubutabera bw’u Rwanda buca imanza zitabera, ashimira itangazamakuru muri rusange ndetse n’abantu bose bamufashije mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ubwo bamubazaga niba azakomeza kubyina, yavuze ko ahubwo aribwo agiye gutangira. Yavuze ko icyo asaba ari ubufasha yo kubaka umusingi ‘foundation’ ibindi akazabyikorera.