in

Itangazo ry’ihutirwa rireba abantu bacuruza ndetse n’abagura inyama 

Itangazo ry’ihutirwa rireba abantu bacuruza ndetse n’abagura inyama.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) cyasabye ko guhera ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023 mu Rwanda hose nta mucuruzi wemerewe gucuruza inyama zitabanje gukonjeshwa nibura amasaha 24 muri Firigo.

Umuganga w’amatungo Mbabazi Olivier Aganira na RBA dukesha iyi nkuru yasobanuye ko inyama zikimara kubagwa zigahita zijya ku isoko ziba zishobora gutera indwara, kuko hari utunyangingo tuba tukiri tuzima bityo n’indwara iturimo ikaba ishobora kwanduza abantu mu gihe bariye izo nyama zacurujwe zitabanje kunyura muri Firigo.

Ni icyemezo kitakiriwe ku buryo bumwe, kuko hari abacuruzi bavuga ko bizabateza igihombo, bitewe n’uko hari abakiriya bagura inyama ari uko zibagiweho, cyangwa se zitagiye muri firigo, naho izagiye muri firigo bakazifata nk’imiranzi cyangwa se izashaje.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imvura yazinywereye: Imodoka itwaye inzoga ikoze impanuka umuvu urazitwarira (AMAFOTO)

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Byiringiro Lague yagowe bikomeye cyane no kuvuga ururimi rw’icyongereza.