Nyuma yuko inama y’abaminisiti iteranye ikanzura ko ibiciro bigomba kugabanuka ku bicuruzwa bimwe na bimwe, ubu hafashwe undi mwanzuro urengera abacuruzi.
Byaragaragaye ko hari abacuruzi babihombeye mo kuko bo baranguye mbere yuko itangazo ry’igabanuka ry’ibiciro risohoka.
Niyo mpamvu Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisora n’amahoro RRA cyatangaje ko kigiye gusubiza abacuruzi, imisoro ku nyongeragaciro batanze ku byo baranguye mbere y’uko itangazo ry’igabanuka ry’ibiciro risohoka.
Ibi byatekerejwe ho nyuma yo kubona ko abacuruzi bashobora kuzabihombera mo kandi hari nabashora gukomeza guhenda abantu bitwaje ko bo bagifite ibyo baranguye mbere yuko itangazo risohoka.
RRA ivuga ko gusubiza aba bacuruzi umusoro bizakorwa hamaze gusuzumwa niba ibyo bavuga ko bafite bitaragurishwa bihura n’ibyo iki kigo kibarura, kuko hari n’abashobora gushaka kubyungukiramo.