in

Itangazo ryihutirwa FERWAFA imaze gushyira hanze nyuma y’umukino Amavubi yatsinzwemo na Nigeria

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryiseguye ku bafana batabashije kwinjira ku mukino w’Amavubi na Nigeria kandi bari bafite amatike.

FERWAFA yijeje ko ibibazo byagaragaye kuri uwo mukino bizakosorwa ku mukino uzahuza Amavubi na Lesotho ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025. Abafite amatike batashoboye kwinjiriraho bazemererwa kuyakoresha kuri uwo mukino.

Abandi bafite amatike y’amafaranga 1,000 Frw na 2,000 Frw bazinjirira ku buryo busanzwe. Abatabashije kwinjira bazayakoresha batongeye kwishyura.

FERWAFA yasabye abafana gukomeza gushyigikira ikipe y’igihugu mu mikino iri imbere.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amajwi ni ayange – Umutoza ,Mugiraneza jean Baptiste ( Miggy) agaruka ku nkuru ya ruswa imaze iminsi imuvugwaho – VIDEO