in

Itangazo rya Polisi y’U Rwanda rimenyesha umuhanda wafunzwe

Ubuyobozi bwa Polisi y’U Rwanda bubinyujije kuri Twitter rwashyize ahagaragara itangazo rimenyesha umuhanda utakiri nyabagendwa.

Ubu butumwa bukubiye muri iri tangazo buragira buti « Mwiriwe, Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye – Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa ». 

Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

Mwihanganire izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Murakoze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo ruraryoshye hagati ya Meddy na Mimi.

IFOTO Y’UMUNSI: Miss Mutesi Jolly yambaye akajipo kagufi