Itangazo rireba abantu bose badakoresha agakingirizo mu mibonano bitwaje ibinini bya 5,000 Frw.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, cyahagaritse ikoreshwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’umuti witwa Misoprostol 200 mcg w’ibinini.
Itangazo Rwanda FDA yashyize hanze rigaragaza ko nyuma yo gukora ubusesenguzi bwimbitse yagaragaje ko uyu muti ukorwa n’Uruganda ‘Angel Biogenic Private Ltd’ rwo mu Buhinde utujuje ibipimo by’ubuziranenge.
Iri genzura ryagaragaje ko ibi binini bifite ingano nke cyane y’umuti nyawo ugenwe muri buri kinini, ibyo bigatuma ugaragaza ubushobozi buke bwo kuvura.
Bitewe n’izi mbogamizi zagaragaye Rwanda FDA yahagaritse irangurwa ryawo, ikwirakwiza mu gihugu n’ikoreshwa ryawo.
Ibigo by’ubuvuzi na za farumasi zari zawuranguye zasabwe gushyikiriza Rwanda FDA raporo y’ingano y’uwo zari zaranguye.
Ibi binini bikoreshwa mu gukuramo inda.