ITANGAZO
1. Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, riramenyesha abantu blyandikishije kuzakorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga mu Ntara y’Amajyepfo, Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Iburasirazuba mu kwezi k’Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza 2021 icyiciro cya gatatu, ko guhera tariki ya 10-20 Mutarama 2022 rizakoresha ibizamini mu turere tugize izi Ntara. Urutonde rw’abazakora rugaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda www.police.gov.rw. Abatibona kuri uru rutonde kandi barahawe kode zo m’ Ukwakira, Ugushyingo, Ukuboza 2021 bazategereza urundi ruzatangazwa nyuma.
2.
Icyitonderwa:
1) Abiyandikishije gukorera uruhushya rw’agateganyo bose bafite kode zo mu mezi yavuzwe hejuru bazakorera kuri site zisanzwe zikorerwaho ibizamini ku matariki n’isaha bahawe.
II) Abazakora Ibizamini bose barasabwa kuzaza bagaragaza ko bikingije COVID-19 kandi ko bayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 72, bagaragaza ibisubizo byerekana ko nta bwandu bafite.
iii) Bagomba kandi kuza bitwaje ibyangombwa by’umwimerere, icyangombwa gisimbura indangamuntu cyangwa Pasiporo ntibyemewe. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara izi nimero:118/0788311553/ 0788311570.
ABASHAKA KWIREBA KU RUTONDE RW’ABAZAKORA IBIZAMINI MWAKANDA HANO