in

Itangazo! Impinduka ku mikino ya Rayon Sports vs Gasogi United na APR FC vs Police FC kubera Tour du Rwanda

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Gashyantare 2025, Tour du Rwanda izasozwa hakinwa agace ka karindwi kazenguruka mu mujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 74. Kubera iki gikorwa, imikino ibiri y’umunsi wa 19 wa Rwanda Premier League 2024-2025 yahinduriwe amasaha mu buryo bukurikira:

  • Rayon Sports vs Gasogi United: Ubusanzwe wari uteganyijwe gutangira saa Cyenda, ariko uzakina guhera saa Kumi.
  • Police FC vs APR FC: Wari uteganyijwe saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’umugoroba, ariko uzakina guhera saa Moya.

Izi mpinduka zakozwe mu rwego rwo guhuza gahunda y’iyi mikino na Tour du Rwanda, isozwa ejo ku Cyumweru.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa team Rwanda, Mugisha Moïse, yafatiwe ibihano muri Td Rwanda 2025

FERWAFA yatangaje abatoza bashya b’ikipe y’igihugu Amavubi