Itandukaniro riri hagati y’imitekerereze y’abakire niya bakene n’impamvu abakene bahora bahomba.
1. UMUKIRE arashora mu gihe umukene ahunika (arazigama), kuzigama si bibi ahubwo ibibi ni icyo uyakoresha
2. Umukire amara amasaha menshi atekereza icyabyara andi mafaranga mu gihe umukene amara amasaha menshi atekereza aho azasohokera, ahari ibirori n’ibindi byo kwishimisha.
3. Umukire ntatinya gutsindwa kuko aba ari kwiga, mu gihe umukene akenshi yanga kugerageza ibintu runaka yibwira ko azatsindwa.
4. Umukire ntajya arambirwa gukora bisinesi izazana inyungu mu myaka 10 cyangwa ikindi gihe kirekire. Ni mugihe umukene aba yumva ibyo akoze byose byahita bimuha inyungu ako kanya.
Ibyo kandi niyo mpamvu ituma abakene bahora bahomba ntibatere n’imbere.