Ku mukino w’ikipe y’igihugu Amavubi na Benin hagaragaye isume byacyetsweko yari irimo uburozi.
Ibi byavuzwe ku mukino wabaye kuri uyu wa gatatu aho ikipe y’igihugu Amavubi yanganyije na Benin igitego kimwe ku kindi.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 70, abafana ba Benin bari batsinzwe bacyetse ko Amavubi yabaroze.
Icyabateye ibyo ni uko Benin yarase ibitego byari byabazwe aho abo bafana bahise bafata ikemezo cyo kwikiza ubyo baketse ko ari uburozi.
Mu izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre, umuzamu w’Amavubi hari harimo isume byavuzwe ko yari irimo uburozi.
Umugabo umwe yagiye ayikura mu izamu arayirukankana ni uko nyuma y’ibyo Benin yahise ibona igitego cyo kwishyura.
Abamera uburozi mu mupira bari kwemeza ko Amavubi yari yaroze Benin bashingiye ku bitego bya Benin byagiye bivamo mu buryo budasobanutse, gusa hari n’abandi batemera ibyo.