in

Issa Bigirimana yatangaje icyatumye akundana n’umurundikazi akamusimbuza unyarwandakazi

Issa Bigirimana ari mu rukundo n’inkumi ituye i Bujumbura mu Burundi, ni nyuma y’uko yatandukanye n’umunyarwandakazi, Uwase Carine bari banafitanye ubukwe mu mpera za 2021.

Uretse kuba umutima we waramwiyumvisemo, rutahizamu Issa Bigirimana ahamya ko nta kindi kintu yakundiye Scheilla bari mu rukundo.

Amezi 7 arirenze Issa Bigirimana aryohewe n’urukundo n’uyu murundikazi wigaruriye umutima we.

Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Issa Bigirimana yavuze ko nta kintu na kimwe yamukundiye uretse kuba umutima we waramuhisemo akumva uramwishimiye.

Ati “Nta kintu na kimwe namukundiye ahubwo umutima wanjye wahisemo kumukunda, namwiyumvisemo uko ameze kose.”

Agaruka ku kuba yumva ari we uzamubera nyina w’abana be, yavuze ko ari byo arimo gukoraho gusa ngo umuntu arategura n’Imana ifite ibyo yamuteguriye.

Ati “Nibyo bitekerezo ndimo kwitegura ariko ni ibintu narekeye Imana.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo ni rwogere: umwarimu w’imyaka 39 yiboneye urubavu rwe nyuma y’imyaka myinshi abengwa kubera indeshyo ye(AMAFOTO)

Rayon Sports iri mu ihurizo rikomeye yamaganiye kure icyifuzo cya FERWAFA