Umuhanzi Israel Mbonyi yongeye gushimangira ko ari umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,bakunzwe na benshi mu gihugu cy’Uburundi , nyuma yuko igitaramo cye Icyambu Live tour cyakabiri yari afite mu Burundi nacyo gikubise kikuzura.
Ku itariki 30 Ukuboza 2022 ,nibwo Israel Mbonyi yakoreye igitaramo cya mbere muri bibiri yari afite mu burundi kitabirwa ku rwego rwo hejuru ,ndetse byongeye gihenze ,cyane ko ku kinjiramo byari amafaranga menshi agera kuri miliyoni 1 y’Amarundi.
Mu gitaramo cya kabiri yaraye akoze ijoro ryahise, tariki 1 Mutarama 2023 ,Israel Mbonyi yeretswe urukundo ,maze igitaramo cye kiritabirwa ku rwego rwo hejuru ,ndetse afatanya n’abakunzi be guhera ku ndirimbo ya mbere kugera kuyanyuma.
Ibi bibaye mu gihe kuri Noheli nabwo yari yamurikiye abakunzi be ,album ye ya mbere yise Icyambu , mu gitaramo yari yise Icyambu Live Concert ,igitaramo cyasize akoze amateka kuko yabaye umuhanzi wa mbere ukoze igitaramo ari wenyine akuzuza Bk Arena.