Abaramyi bakomeye ku Isi n’abakozi b’Imana batandukanye bagiye guhabwa ibihembo biri ku rwego mpuzamahanga mu kubashimira no kubereka ko ari ab’agaciro kanini mu murimo w’Imana bitangira umunsi ku wundi.
Urutonde rw’abazahabwa ibi bihembo bizatangirwa muri Australia muri Gashyantare 2023, rwagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023. Ruriho ibyamamare mu ngeri zitandukanye ku Isi mu Iyobokamana. Israel Mbonyi na Vestine na Dorcas ni bamwe mu banyarwanda bazahabwa ibi bihembo nk’abari ku Isonga muri Afrika mu muziki wa Gospel.
Ni ibihembo byiswe RSW Awards byateguwe na Rise and Shine World Inc. ku bufatanye na Jam Global Events, zombi akaba ari kompayi zo muri Australia. Bizatangirwa muri Australia tariki 18/02/2023 mu birori byiswe “International Annual Ceremony & Luxury Gala Dinner”, bizabera ahitwa John McVeity Centre mu Mujyi wa Adelaide muri Leta ya Australia y’Amajyepfo.
Ni ibihembo bigiye gutangwa bwa mbere, gusa birakomeye cyane kuko bizahabwa ab’amazina akomeye ku Isi nka Kanye West uzahabwa igihembo cy’umuhanzi mwiza wa Gospel muri Amerika [America Gospel Male Artist of the year 2022], Tasha Cobbs uzahabwa icy’umuhanzikazi mwiza muri Amerika, Denise Nkurunziza uzabahwa igihembo cya “RSW Heart of Gold of the year”;
Pastor Rick Warren wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzahabwa igihembo cy’uhiga abandi ku Isi mu gutanga inama n’ubujyanama mu murimo w’Imana [RSW Gospel Global Mentorship of the year 2022] na Bishop Edir Macedo wo muri Brazil uri mu bapasiteri bakize cyane ku Isi, uzahabwa igihembo cy’uhiga abandi mu miyoborere [RSW Leadership Lifetime Achievement of the year].
Mu bo mu Rwanda, Israel Mbonyi azahabwa igihembo nk’umuramyi wa mbere muri Afrika [Africa Gospel Male Artist of the year 2022], Vestine na Dorcas bahabwe igihembo cy’umuhanzi mushya muri Afrika [Africa Gospel New Artist of the year 2022], Rev. Dr Canon Antoine Rutayisire ahabwe igihembo nk’uwabereye urugero rwiza abandi [RSW Role model Gospel Leader of the year 2022].
All Gospel Today (AGT) ihuriwemo n’abakozi b’Imana batandukanye barimo abahanzi, abanyamakuru, abapasiteri, abavugabutumwa, abayobozi b’amakorali n’abandi bavuga rikijyana muri Gospel, izahabwa igihembo nk’Itsinda rya Gikristo rikorera kuri Interineti rya mbere muri Africa mu mwaka wa 2022 [Africa Gospel Christian Platform of the year 2022].
Bishop Justin Alain Umuyobozi Mukuru wa Rise and Shine World Ministry iri mu bateguye ibi bihembo, yabwiye inyaRwanda ko intego yabyo ari uguteza imbere ubutumwa bwiza, gukora ubuvugizi no kumenyekanisha umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku Isi. Yongeyeho ko “ni mu rwego rwo guha icyubahiro abakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku Isi mu iyogezabutumwa bwiza”.