in ,

Isomere impamvu nyamukuru ziri gutuma Neymar Jr ava mw’ikipe ya FC Barcelone

Nyuma y’iminsi ibihuha by’uko umusore Neymar da Silva Santos Junior yaba agiye kuva mw’ikipe ya FC Barcelone akerekeza muri ya Paris Saint Germain yiteguye no gutanga miliyoni 222 z’amayero zisabwa ngo ukure Neymar i Catalunya,nkuko tubikesha ikinyamakuru football.fr,uyu musore yaba afite impamvu zimukuye muri Espanye.

Messi na Neymar mu myitozo

Impamvu nyamukuru Neymar yaba ashaka kuva muri iyi kipe,nuko arambiwe gukinira mu kwaha kwa Lionel Messi nkuko iki kinyamakuru cyandikirwa mu bufaransa kibitangaza,aho mu kibuga iyo ikipe ya FC Barcelone igeze kure cyangwa ikitwara neza akenshi byitirirwa Messi kubera ari we kibamba muri iyi kipe.Gusa si mu kibuga gusa,kuko Neymar aherutse gusaba ubuyobozi bwa FC Barcelone ko bwagura abakinnyi b’abanyabresil nka Paulinho,Philippe Coutinho cyangwa se Lucas Lima nyamara bakamwima amatwi ariko umukinnyi Messi asabye Barca bahita bamwumvira urugero rwa hafi ni imbaraga bataye kuri Paulo Dybala nubwo batumvikanye na Juve.

Neymar kandi akaba agirana ibibazo byinshi n’ubutabera bwo muri Espanye aho mu myaka 4 ahamaze,yarezwe amanyanga mw’igura rye aza muri Espanye ndetse anaregwa kunyereza imisoro nayo ikaba indi mpamvu.Ikindi muri PSG hakaba hakina abanyabresil benshi cyane nka ba Thiago Silva,Marquinhos,Lucas Moura ndetse na Dani Alves w’inshuti ye cyane akaba ari ikipe bitamugora kwiyumvamo.

Mushiki we kandi,Rafaella Beckran akaba yatangarije ibinyamakuru byo mu gihugu cya Bresil ko musaza we afite gahunda yo kwerekeza mw’ikipe ya PSG.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere ibyo uwahoze ari umukunzi wa Usher yatangaje kubyo Usher amaze igihe avugwaho

Irebere amafoto y’umukobwa wa Donald Trump yambaye Bikini yatangariwe n’abantu benshi