Aliaume Damala Badara Akon Thiam wamamaye cyane muri muzika nka Akon, agiye kuza mu Rwanda mu nama mpuzamahanga izabera mu mujyi wa Kigali, bikaba biteganyijwe ko azaba ari muri iki gihugu cy’imisozi 1000 kuva tariki 19 kugeza 21 Nyakanga 2017.
Uyu muhanzi w’umunyamerika ariko ufite inkomoko ku mugabane wa Africa mu gihugu cya Senegali azaza mu Rwanda aje kwitabira inama izahuza abashoramari bakomeye bazaganira n’urubyiruko mu nama ya “Youth Connect Africa Summit ’’, ndetse biteganyijwe ko Akon nawe azaganiriza urubyiruko rw’Africa muri iyo nama.
Uretse kuba yaramamaye nk’umunyamuzika, Akon asanzwe afite n’imishinga myinshi muri Africa ifasha urubyiruko n’abatuye uyu mugabane muri rusange, urugero ni nk’umushinga yise “Akon lighting Africa’’ wo gucanira abaturage akoresheje imirasire y’izuba.
Akon uzitabira Iyo nama izabera muri Kigali Convection Center aho Perezida Kagame azaba ari umushyitsi mukuru, yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2015, icyo gihe akaba yaranagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’u Rwanda kuri uyu mushinga we wo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi atangwa n’imirasire y’izuba.
Akon muri 2015 ubwo yaherukaga mu Rwanda, akaganira n’abayobozi batandukanye
Source: ukwezi.com