Nyuma y’iminsi ikipe y’igihugu ya Argentine ishakisha umutoza nyuma y’aho Edgardo Bauza watozaga iyi kipe yirukanywe ku mirimo ye kubera nta musaruro,kuri ubu Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Argentine yarangije kwumvikana na Jorge Sampaoli watozaga ikipe ya Seville.
Uyu mugabo ufite inkomoko muri Argentine nyamara watozaga ikipe ya Chili muri Copa America ya 2015 yatwaye itsinze abenegihugu be ku mukino wa nyuma ndetse aza kuza mu batoza 3 bahataniraga igikombe cya FIFA cy’umutoza mwiza mu mwaka wa 2015.
Amahirwe kw’ikipe ya Argentine ndetse na Captain wayo Lionel Messi abaye menshi kubera umusaruro w’uyu mutoza wagejeje ikipe ya Chili muri 1/8 cy’igikombe cy’Isi 2014 ndetse akayiha na Copa America ya 2015 mu gihe ikipe ya Argentine iri mu mazi abira aho iri ku mwanya wa 5 wazatuma ikina undi mukino ngo ibone itike ijya muri icyo gikombe.